Megan Thee Stallion: Uwari umufotozi we aramushinja gusambanira iruhande rwe – BBC News Gahuza
Entertainment

Megan Thee Stallion: Uwari umufotozi we aramushinja gusambanira iruhande rwe – BBC News Gahuza

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y’isanamu, Abahagarariye Megan Thee Stallion bavuga ko ibyo birego bigamije gusa kumusebya

Umuraperi w’Umunyamerika Megan Thee Stallion yashinjwe kwandagaza uwari umufotozi (Cameraman) we kuko abyibushye – no gukorera imibonano mpuzabitsina iruhande rwe bari mu modoka – mu kirego gishya.

Uyu muhanzi araregwa kuba yaratumye uyu mugabo witwa Emilio Garcia akorera ahantu “hatihanganirwa”.

Mu kirego cyahawe urukiko rw’i Los Angeles, Emilio avuga ko impinduka mu masezerano ye zatumye atishyurwa.

Abanyamategeko ba Megan babwiye BBC Newsbeat ko ibivugwa na Emilio ari “ukugerageza kumusebya”.

Leave a Reply